The most read articles Miliyoni 30 y’agaciro ku barimu

Umubare ukabakaba miliyoni 30 niyo mafaranga yatanzwe n’abarimu barenze gato 6.000, bakaba bakosora ibizami bya Leta muri iki gihe mu rwego rwa REB na WDA, muri centres 11 ziri hirya no hino mu gihugu. Ibyo byakorewe mu muhango wabaye kuri uyu wa kabiri tariki 11/12/2012 ku ishuri ryisumbuye rya Kagarama mu Karere ka Kicukiro, aho abo barimu bose bari bateraniye.

Nk’uko byavuzwe na Dr. Rutayisire John, Umuyobozi Mukuru wa REB, abo barimu nibo bonyine bafashe icyemezo cyo gutanga ayo mafaranga kugira ngo nabo bagire uruhare mu iterambere ry’igihugu cyacu, bityo kikazagera ku ntego cyihaye.

Mu ijambo ryabo, abarimu bashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Bwana Paul Kagame ku ntambwe ishimishije amaze kugeza ku Banyarwanda muri rusange, bakaba bishimira igikorwa bakora cyo gukosora kubera ko kigaragaza ubunyangamugayo hamwe no guca burundu amacakubiri mu gihugu.

Mu ijambo ry’umushyitsi mukuru muri uyu muhango, Dr Harebamungu Mathias, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, yashimye umurava n’ubwitange by’abarimu mu murimo mwiza bakora, ariko by’umwihariko abarimu bitabiriye iki gikorwa cyo gukosora ibizamini bya Leta muri uyu mwaka w’amashuri urangiye anabashimira umusanzu wabo mu kigega cy’Agaciro Development Fund.

Dr. Harebamungu yabwiye abo barezi ko Leta y’u Rwanda itazigera ibatererena:

• Nyuma yo kubashingira Koperative “Umwalimu SACCO”, arashishikariza abarimu bose kuyihemberwamo kubera ko umwenda wose ubyazwa umusaruro wishyurwa kuri 11% ndetse n’abari barafashe uwo mwenda mbere nabo bazagabanyirizwa bishyurire kuri 11%. Naho abafashe umwenda utabyazwa umusaruro bo bazajya bishyura kuri 13%.

• Leta y’u Rwanda izakomeza kandi gushimira abarimu muri gahunda ya “Girinka Mwarimu”.

• Abarimu bazakomeza kubakirwa amazu yo kubamo nk’uko muri uyu mwaka w’2013 abarimu bigisha muri 12YBE bazacumbikirwa ku buntu.

• Amahugurwa y’abarimu azakomeza kwitabwaho kugira ngo bakomeze kwigisha ibintu bigezweho.

Abarimu barasabwa gukomeza kwihesha agaciro mu murimo bakora, ariko cyane cyane bagashishikariza abana bose bataye ishuri kurisubiramo mu kwezi kwa mbere k’umwaka utaha.

PRO

MINEDUC

     
©2012 Rwanda Ministry of Education