The most read articles Geographic Information System (GIS) mu mashuri

Ishami rya Rwanda Education Board (REB) rishinzwe Ikoranabuhanga mu Burezi n’Iyakure ryateguye amahugurwa y’abakozi bazahugura abandi mu byerekeranye n’ikoreshwa rya GIS mu mashuri yacu.

Nk’uko twabitangarijwe na Dr Mukama Evode, umuyobozi w’iryo shami rishinzwe Ikoranabuhanga, abakozi ba REB hamwe n’aba Minisiteri y’Uburezi bashinzwe Ikoranabuhanga batangiye amahugurwa y’ibyumweru bibiri ku byerekeranye n’ikoreshwa rya GIS cyane cyane mu mashuri yisumbuye yo mu Rwanda.

Abarimu basanzwe bigisha mu Mashuri Makuru (aya Leta n’Ayigenga) nabo bazatumirwa kugira uruhare rwo guhugura abarimu muri iki gikorwa cya GIS.

Abakozi bazaba barangije aya mahugurwa, tariki 08/03/2013, bazaba bafite ubushobozi bwo kumenya umubare w’ibigo birangwa mu Karere runaka, abanyeshuri bahiga, mudasobwa zihari (izifite n’izidafite ibibazo), ibigo by’amashuri bifite Internet, ibifite amashanyarazi hamwe n’ibindi byangombwa byakenerwa mu bijyanye n’ikoranabunga mu mashuri.

Imikoresheje ya GIS izatuma cyane cyane hategurwa igenabikorwa y’ibizaba bikenewe ahantu runaka n’ahazaba hakenewe gushyirwa imbaraga nyinshi.

Rwanda Education Board irateganya ko izi nyigisho za GIS zizagera mu mashuri mu gihe cya vuba.

PRO/MINEDUC

     
©2012 Rwanda Ministry of Education