The most read articles Minisiteri y’uburezi yizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore.

Kuri uyu wa gatanu tariki 8/3/2013, Minisiteri y’Uburezi yifatanyije n’abanyarwanda bose mu mu kwizihiza “Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore”. Iki gikorwa cyaranzwe n’ikiganiro cyatangiwe ku cyicaro cyayo ku Kacyiru, cyibandaga ku nsanganyamatsiko y’ u Rwanda y’uyu mwaka igira iti “Uburinganire n’ubwuzuzanye bihesha agaciro umuryango”.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi Madamu Sharon HABA, niwe wahaye ikaze Madamu Mukanoheri Eugenie (umuhuzabikorwa w’umuryango FAWE–Rwanda) waje gutanga iki kiganiro.

Muri iki kiganiro, Madamu Mukanoheri yagarutse ku byagezweho mu guteza imbere uburinganire mu Rwanda, muri rusange no mu Burezi by’umwihariko.

MURI RUSANGE

Mu miyoborere myiza:

- Politiki y’uburinganire n’ingamba zo kuyishyira mu bikorwa,

- Umubare w’abagore w’abagore bari mu nzego zinyuranye zifata ibyemezo,

- Guteza imbere umuryango: kuboneza urubyaro, kwirinda SIDA, malariya, akarima k’igikoni, gutera imbuto ziribwa, isuku…….

- Muri uku kwezi haratangizwa ku mugaragaro icyiswe “Umugoroba w’ababyeyi”. Uyu mugoroba uzasimbura “akagoroba k’abagore”. Ni urubuga ruzahuza ababyeyi bombi, umugabo n’umugore, bungurana ibitekerezo ku ngamba zo guteza imbere umuryango no gukemura amakimbirane.

- Kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Mu bukungu : Ikigega cy’ingwate y’abagore, gahunda ya Girinka, Umurenge SACCO,…….

Mu butabera : itegeko rigenga imicungire y’ubutaka, itegeko rigenga imicungire y’imitungo y’abashyingiranywe…..

MU BUREZI

Mu byagezweho mu Burezi, madamu Mukanoheri yibanze ku Burezi bw’umwana w’umukobwa agira ati “ kwigisha umukobwa ni ukwigisha umuryango”.

- Politiki y’umwana w’umukobwa yafashije abana b’abakobwa kujya mu ishuri ari benshi

- Amashuri y’icyitegererezo yakira abakobwa gusa nk’irya FAWE , …

- Gahunda y’Uburezi bw’Imyaka 9 iganisha ku myaka 12.

- Icyumba cy’umwana w’umukobwa ku mashuri......

Madamu HABA Sharon yishimiye ibyo byiza byagezweho. Avuga ko kandi abakozi ba Minisiteri ahagarariye batazahwema guteza imbere Uburezi bw’umwana w’umukobwa, ariko batibagiwe n’ubw’umuhungu kugirango uburinganire bugerweho neza.

Abakozi ba Minisiteri y’Uburezi batandukanye nabo batanze ibitekerezo ku Burezi bw’umwana w’umukobwa. Bwana Kayisire Callixte yagarutse kuri gahunda yigisha abakuze gusoma, kwandika no kubara. Yavuze ko iyi gahunda ari ingenzi cyane mu gushyigikira uburinganire. Yagize ati “Ubujiji ni imbogamizi ikomeye cyane ku buringanire.” Yavuze ko mu bakuze batagize amahirwe yo kujya mu ishuri, abagore ari bo benshi. Yagaragaje kandi ko gahunda yo kwigisha abakuze iramutse igenze neza, byafasha gahunda y’uburezi bw’abana bato kugenda neza. Yavuze ko umubyeyi umaze kumenya gusoma , kwandika no kubara, atashidikanya kohereza incuke kwiga.

Guhera tariki 8/3/2013 kugeza tariki 05/4/2013, mu Rwanda tuzaba turi mu kwezi kwahariwe umugore. Buri cyumweru kikazagira insanganyamatsiko yihariye mu buryo bukurikira :

Icyumweru cya 1: Uburezi bw’umwana w’umukobwa,

Icya 2 : Iterambere ry’umugore mu bukungu,

Icya 3: Umugore n’imibereho myiza,

Icya 4: Umugore n’imiyoborere myiza n’ubutabera.

Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore watangiye tariki 8/3/1975; ubu ukaba ubaye ku nshuro ya 35. Ku isi hose, insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Dushyire mu bikorwa ibyo twiyemeje. Igihe kirageze ngo duce burundu ihohoterwa rikorerwa umugore ”

PRO/MINEDUC

     
©2012 Rwanda Ministry of Education