The most read articles Ivugurura rya Politiki y’Uburezi bwihariye n’ubudaheza

Mu rwego rwo kugira ngo abafite ubumuga n’izindi nzitizi mu myigire bahabwe uburezi bujyanye n’igihe, Minisiteri y’Uburezi n’abafatanyabikorwa bayo mu burezi , kuri uyu wa Gatanu taliki ya 31 Gicurasi bigiye hamwe uko bahindura Politiki y’uburezi bwihariye n’ubudaheza kugira ngo ijyane n’igihe, bityo uburezi bw’abana n’ubumuga burusheho kugira ireme kandi nabo babwisangemo.

Ubusanzwe usanga hirya no hino mu mashuri yo mu Rwanda abana bafite ubumuga bagifite inzitizi zitandukanye zirimo kubona ababigisha babifiye ubumenyi, imfashanyigisho, ibikoresho bitandukanye bibafasha kugera ku ishuri nk’imbago n’utugare, amashuri ataborohereza kuyakoresha, n’ibindi bigatuma bamwe badakurikirana amasomo yabo uko bikwiye.

JPEG - 25.6 kb
Bamwe mu bitabiriye inama mu matsinda

Dr. Erasme RWANAMIZA, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi ry’Uburezi muri Ministeri y’Uburezi avuga ko Politiki y’uburezi bwihariye yari iriho itari ikijyanye n’ibihe tugezemo haba mu myigire y’abana ndetse n’uko bagenzi babo babibonagamo. Ibi ngo bikaba bisaba kubashakira ibyangombwa ndetse no gutanga inyigisho ku bantu bose babana nabo umunsi ku wundi .

Abafatanyabikorwa basanga ko iyi politiki nivugururwa ikigishwa abantu bakayimenya izafasha mu gukemura ibibazo byinshi mu myigire y’abana bafite ubumuga. Oswald TUYIZERE, umwe mu bagize inama y’igihugu irengera abafite ubumuga avuga ko bizeye ko nyuma y’ivugururwa ry’iyi politiki hari ibibazo bizagabanuka.

Dr. RWANAMIZA, avuga ko nta bumuga cyangwa izindi nzitizi zakagombye kubuza umwana kwiga. Yagize ati “ndakangurira ababyeyi kohereza abana mu mashuri n’ubwo babana n’ ubumuga kuko gahunda ya Leta ari uko ko abana bose bigishwa. Ababyeyi ntibagaheze abana mu mazu ngo babahishe ahubwo nibabajyane aho bagomba gufashwa kugira ngo nabo badasigara inyuma kandi bakagombye guhabwa ubushobozi kugira ngo be kubera imiryango yabo na sosiyeti muri rusange imizigo, ahubwo nabo babone ubushobozi bubahesha icyubahiro n’agaciro.”

Politiki y’uburezi bwihariye yagenderwagaho ubu imaze imyaka irenga itanu kuko yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri mu mwaka wa 2007.

PRO/MINEDUC

  
©2012 Rwanda Ministry of Education