The most read articles Leta yagabanyije amafaranga yo kwiga kaminuza

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye tariki 2 Nyakanga 2013 , mu cyumba cy’inama mu biro bya Minisitiri w’intebe, ubwo ba Ministiri batandukanye basobanuriraga abanyamakuru imyanzuro y’inama y’abaministiri yateranye ku wa gatanu , tariki 28/06/2013, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye , Dr Harebamungu Mathias yatangaje ko mu rwego rwo korohereza abanyeshuri kwiga kaminuza n’amashuri makuru ya Leta , hemejwe ko amafaranga y’ishuri ava ku bihumbi 830 akagera ku bihumbi 600 ku mwaka .

Umunyamabanga wa Leta yasobanuye kandi ibijyanye n’uburyo abanyeshuri bazajya bagurizwa ayo mafaranga yo kwiga, hagendewe ku byiciro by’ubudehe barimo:

-  Abari mu cyiciro cya 1 n’icya 2 , Leta izabishyurira ayo mafaranga ibihumbi 600 yo kwiga , bagurizwe n’andi ibihumbi 25 buri kwezi yo kubafasha kwitunga.

-  Abari mu cyiciro cya 3 n’icya 4 , Leta izabaguriza icya kabiri cy’ayo mafaranga, ariko ntibahabwe ayo kubafasha kwitunga . Ni ukuvuga ko bazishyurirwa ibihumbi 300, nabo bakishyura ibindi 300 , kandi bakitunga.

-  Abari mu cyiciro cya 5 n’abari mu cya 6 , nta nguzanyo , nta n’amafaranga yo kwitunga bazahabwa. Ni ukuvuga ko bazajya biyishyurira ibyo bihumbi 600 , kandi bakitunga.

Dr Harebamungu yavuze kandi ko amafaranga y’ingwate n’ayo kwiyandikisha asabwa , yashyizwe ku bihumbi 50 kuri buri munyeshuri , buri mwaka. Leta kandi izakomeza kwishyurira ndetse itange amafaranga yo gutunga imfubyi zamaramaje ndetse n,abanyeshuri babana n,ubumuga

Ibi byemezo bikaba bizatangirwa gukurikizwa mu mwaka w’amashuri uzatangira mu kwezi kwa Nzeri 2013.

PRO/MINEDUC

  
©2012 Rwanda Ministry of Education