INCAMAKE YA POLITIKE Y'UBUREZI
Politike y’Uburezi ni inyandiko igaragaza imirongo migari izakurikizwa kugirango intego z’Uburezi zigerweho mu byiciro byose.
Hagiye haba impinduka zitandukanye mu burezi, zishingiye ku ntego n’icyerekezo bishya by’Igihugu. Ibi bisaba ko Politike y’Uburezi yari isanzwe igenderwaho ihuzwa n’ibyifuzo by’Igihugu ndetse n’impinduka ziri ku Isi. Iyi ikaba ari imwe mu mpamvu zituma politike y’Uburezi ya 2003 irimo kuvugururwa.
Kanda aha ,niba wifuza kuduha ibitekerezo
Guha abanyarwanda ubumenyi n’ubushobozi bishingiye ku burezi bufite ireme kandi budaheza, bujyanye n’ibikenewe kw’isoko ry’umurimo ndetse bujyanye n’igihe, byose byubakiye ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda.
Kuba inkingi ya mbwamba n’umusemburo w’iterambere n’imibereho myiza y’abanyarwanda binyuze mu kubaha ubumenyi, ubumenyingiro, n’ubushobozi byubakiye ku ndangagaciro nyarwanda.
Indangagaciro Nyarwanda
Inkingi ya mwamba ya politike nshya y’uburezi ishingiye ku ndangagaciro nyarwanda zirimo; kwihesha agaciro, kwigira n’umurimo unoze.
Nta muntu n’umwe ugomba gusigara inyuma
Politike nshya y’uburezi ishimangira ko nta muntu n’umwe ugomba gusigara inyuma mu burezi.
Ubumenyi n’ubushobozi bikwiye ku isoko ry’umurimo, rya none n’ejo hazaza
Politike nshya y’uburezi ifite intego yo gutanga ubumenyi n’ubushobozi bikwiye ku isoko ry’umuriomo rya none n’ejo hazaza
‘Mbere na mbere Abarezi’
Uruhare rw’umurezi ni ihame mu guteza imbere uburezi bufite ireme kuri buri rwego rw’uburezi.
Amahame agenderwaho
