“ABARIMU MWUBAHWE”; NYAKUBAHWA MINISITIRI W’INTEBE, DR. EDOUARD NGIRENTE AGANIRA N’ABARIMU MU BIRORI BYO KWIZIHIZA UMUNSI  MPUZAMAHANGA WABO

Uyu munsi, tariki ya 2 Ugushyingo 2022, Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe yifatanyjie n’abarimu baturutse mu Turere twose tugize Igihugu aho abasaga 7,000 bari bateraniye muri BK ARENA mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’umwarimu. Uyu munsi wari ufite insanganyamatsiko igira iti: Umwarimu: Ishingiro ry’impinduka nziza mu Burezi.

Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe yatangiye ashimangira agaciro k’abarimu ndetse agaragaza ko abarimu bakwiye kubahwa kubera umusanzu wabo batanga wo kurerera u Rwanda; yagize ati: Abarimu mwubahwe! Kuko ibyo dukora byose bifite uwabitwigishije. Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe yakomeje ashimira abarimu ku musanzu batanga mu burezi bw’ u Rwanda ndetse abizeza ko guverinoma y’ u Rwanda izakomeza kubaba hafi. Yagize ati: ‘Guverinoma y’ u Rwanda ishyigikiye ibyo mukora.”

Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe kandi yabwiye aba barezi ko bafite inshingano zikomeye zo kwigisha kandi bakarera, “Umwarimu ntabwo yigisha gusa ahubwo atanga n’uburere.”

Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe yavuze ko abarimu kandi bagomba kuba intangarugero muri byose; “Umwarimu ni bandebereho muri sosiyete.” Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard yasabye ababyeyi gufatanya n’abarimu mu kurerera u Rwanda rw’ejo; “Ababyeyi bafite inshingano zo gufatanya n’abarimu mu burezi bw’abana bacu.”

Mu ijambo rye, Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe yavuze kandi Leta izakomeza gushaka no gushyira mu myanya abarimu bashoboye kandi babikunda.

Mu rwego rwo gukomeza gushyigikira amashuri nderabarezi yo ategura abarimu b’ejo hazaza, Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente  yavuze ko amashuri nderabarezi azakomeza kwakira abana babahanga mu rwego rwo gukirango hategurwe abarimu b’ejo hazaza bashoboye.

Mu Ijambo ry’Ikaze Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya yashimye ubwitange bw’abarezi bo shingiro ry’impinduka nziza mu burezi; Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’Ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu nawe yagaragaje ishusho rusange y’uburezi mu Rwanda ndetse yerekana uruhare abarimu bagira mu burezi.

Muri ibi birori, Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe kandi yagiranye ikiganiro n’abarezi baturutse imihanda yose, aho yakiriye ibibazo byabo bitandukanye ndetse abiha umurongo. Aba barimu kandi bashimiye Leta ko idahwema kubazirikirana mu mwuga wabo; aha kandi bashimye uburyo Leta yongereye umushahara wabo ndetse bagargaraje ko nabo biteguye gutanga imbaraga zabo mu guteza imbere ireme ry’uburezi.

Ubusanzwe uyu munsi mpuzamahanga w’ umwarimu wizihizwa tariki ya 05 Ukwakira buri mwaka ariko u Rwanda rwawizihije uyu munsi tariki 2 Ugushyingo 2022. Mu Rwanda ibi birori bikaba bibaye ku nshuro ya 21.

Muri ibi birori kandi, abarimu b’indashyikirwa ku rwego rw’Igihugu bahawe ibihembo bitandukanye birimo na Moto: Abarimu bindashyikirwa batoranyijwe n ‘u Rwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze ni aba bakurikira:

  • Rebero Valentin wo mu Karere ka Muhanga, ku ishuri rya GS Butare;  
  • Nsanzumuhire Benjamin wigisha ku ishuri rya TTC Gacuba II mu Karere aka Rubavu;  
  • Nshimiyimana Eustache wigisha ku Ishuri ribanza rya rya Saint Anne ryo mu Karere ka Nyagatare, na
  • Nsiimenta Nafutali wigisha kuri GS Gashobora ryo mu Karere ka Bugesera.

Aba barimu bose bashyikirijwe ibihembo na Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe mu rwego rwo kubashyigikira mu byo bakora.

Abarimu bakoresheje inguzanyo zitangwa n’Umwali SACCO ndetse n’Umwarimu w’indashishyikirwa mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro nabo bahembwe na Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe.

Source: bit.ly/3zGjjWY


Improved Learning Infrastructure Expands Opportunities for Learners in Rubavu

Investments in school infrastructure are helping learners access quality education and pursue their aspirations with greater confidence. At GS Umubano…

Read more →

MINEDUC through HEC Launches Nationwide Outreach, Urges Universities to Align with National Priorities

The Ministry of Education through Higher Education Council, launches a nationwide outreach program to higher learning institutions (HLIs), aimed at…

Read more →

University of Rwanda Launches Centre for Genocide and Conflict Studies

University of Rwanda Launches Centre for Genocide and Conflict Studies, the event that brought together government officials, members of parliament,…

Read more →

SCHOOL FEEDING HAS SIGNIFICANTLY REDUCED SCHOOL DROPOUT

Rwanda, celebrates the national day of school feeding held on March 6, 2026, in Western Province, Rusizi District, Bugarama Sector at Groupe Scolaire…

Read more →

Africa CDC launches East Africa regional capability network to strengthen health workforce and local health product manufacturing

From 25–26 February 2026, leaders from government, academia, industry, and development partners convened in Kigali for the inaugural Regional…

Read more →

Minister of State for Education, Claudette Irere joins participants at the closing of the Sixth Edition of the Monetary Policy Challenge

Minister of State for Education, Claudette Irere joins participants at the closing of the Sixth Edition of the Monetary Policy Challenge, celebrating…

Read more →

GLOBAL CONFERENCE IN RWANDA FOCUSES ON EDUCATION, HEALTH, AND SUSTAINABLE LEARNING

From 19–21 February 2026, Rwanda hosted the Global Learning Conference in Africa, bringing together educators, policymakers, thought leaders,…

Read more →

Higher Education is central to Rwanda’s research and Innovation agenda

The Ministry of Education through the Higher Education Council has organised a high-level conference on re-thinking higher education as a catalyst for…

Read more →

In Rwanda, First Round of National Day of AI Training Reaches 5,000 Teachers

Rwanda’s Ministry of Education and the Rwanda Basic Education Board (REB), alongside education leaders MIT RAISE and Day of AI, concluded the first,…

Read more →
-->